00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abapolisi babiri bapfiriye mu mpanuka

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 5 October 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ahagana Saa kumi n’imwe, mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, habereye impanuka ya moto yagonze imodoka yari iparitse iruhande rw’umuhanda maze Abapolisi babiri bari bahekanye bitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abo bapolisi bari mu muhanda wa kaburimbo bava mu Karere ka Muhanga berekeje i Ruhango.

Bagonze imodoka y’ikamyo ya Mercedes Benz yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda kubera ikibazo cya tekinike yari yagize.

SP Habiyaremye yavuze ko abo bapolisi bahise bitaba Imana ndetse ubu imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi.

Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo mpanuka.

Umunyamakuru yamubajije niba kuba ba nyakwigendera bagonze imodoka iparitse bitaba bivuze ko baba bagenderaga ku muvuduko uri hejuru, SP Habiyaremye asubiza ko byose bizajya ahagaragara nyuma y’iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages