Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abo bapolisi bari mu muhanda wa kaburimbo bava mu Karere ka Muhanga berekeje i Ruhango.
Bagonze imodoka y’ikamyo ya Mercedes Benz yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda kubera ikibazo cya tekinike yari yagize.
SP Habiyaremye yavuze ko abo bapolisi bahise bitaba Imana ndetse ubu imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi.
Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo mpanuka.
Umunyamakuru yamubajije niba kuba ba nyakwigendera bagonze imodoka iparitse bitaba bivuze ko baba bagenderaga ku muvuduko uri hejuru, SP Habiyaremye asubiza ko byose bizajya ahagaragara nyuma y’iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!