Aba bana bane bakurikirana, umukuru muri bo afite imyaka 14 y’amavuko, bamaze ukwezi baba mu nzu, bonyine, ibintu bavuga ko bitaboroheye kuko ngo hari igihe babura icyo kurya iyo abaturanyi batabagobotse.
Ababyeyi babo bajya kugenda bababwiye ko bagiye gusenga none ukwezi gushize batagarutse, kandi ngo basize bagurishije amasambu n’inka bari bafite.
Aba bana baganiriye na TV1 bati “Baratubwiye ngo bagiye gusenga bucyeye ntibagaruka. Ibyo badusigiye byarashize, abantu iyo babituzaniye turateka.”
Nyirakuru na sekuru b’aba bana babasabira ubufasha, dore ko ngo nubwo bagerageza kubafasha na bo batifite.
Nyirakuru yagize ati “Bajyaga bajya gusenga. Kugeza kuri iyi saha twayobewe abo bantu aho bagiye noneho twumva abantu bavuga ngo bagiye kwa Yesu kuri 18 Ugushyingo. Iryo dini ntiturizi pe barazaga bagakinga bakatwihisha.”
“Biraduhangayikishije cyane kuko mu turi mu bukene, bari batunzwe na se na nyina. Kandi bamwe ni n’abanyeshuri bariga ntacyo bafite cyo kurya no mu mashuri ubwo urumva ko bari kuzabarihirira none nta kigenda. Ubwo rero bikaduhangayikisha cyane badafite n’ikibatunga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nahayo Jean Marie ushimangira ko iki kibazo yari atarakigezwaho, avuga ko aba bana bagiye guhabwa ubufasha bwihuse bw’ibiribwa mu gihe hagishakishwa icyakorwa.
Ati “Birumvikana iyo ababyeyi badahari, abana ni abaziranenge; barimo kurushya abaturage babagoboka muri iyi minsi.”



















TANGA IGITEKEREZO