Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yasabye abanyeshyuri biga muri kaminuza y’u Rwanda kurangwa n’ingangagaciro za kimuntu birinda kuba nka bagenzi babo bishoye muri Jenoside kandi bari bitezweho akamaro.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru cyarangiye, muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha Ubuvuzi (College of Medicine and Health Sciences-CHMS, ex -KHI) hatangizwa itorero ry’igihugu n’urugerero, ‘Imparanirabuzima’.
Abanyeshuri bari muri uru rugerero berekana ko hari byinshi biyemeje kugeraho birimo guharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, kubafasha gutura neza, no kurwanya indwara z’ibyorezo, kurwanya imirire mibi, gushishikariza abantu kugira isuku, guteza imbere ubuzima bw’abana n’abagore, bizanajyana no gukangurira abantu kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Prof. Phil Cotton, umuyobozi wa CHMS yavuze ko abantu bagiye kuba abaganga b’umwuga mu buzima bwabo bagomba kurangwa n’indangagaciro zirimo kugira impuhwe n’urukundo, ubunyangamugayo no kwiyubaha, ubunyamwuga no gukunda igihugu byose biri mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Rucagu Boniface yasabye aba banyeshuri gukomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda kuko ari zo zizayobora.
Yababwiye ko abahanga n’abari bararangije za kaminza mbere ya Jenoside ari bo bagize uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, abasaba kutazaba nkabo.
Ni muri urwo rwego ngo abanyeshuribagomba kuba aba mbere bigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda ngo bazikurikize.
Yakomeje avuga ko zibafitiye akamaro, ati “Igihe bari barangije, nibo ba mbere bazafasha sosiyete muri byinshi bitandukanye birimo n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubuzima n’imibereho myiza”.
Sharon Haba, umunyamabanaga wa leta muri Mionisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri makuru na za kaminuza yibukije aba banyeshuri n’abanyarwanda bose muri rusange ko icyo waba uricyo cyose udafite indangagaciro ntacyo wageraho.
Gahunda y’itorero n’urugerero mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda yafunguwe ku mugaragaro muri Kaminuza y’u Rwanda na Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase, mu mpera za 2014.



















TANGA IGITEKEREZO