00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Yishe umugore we yashinjaga kuryamana n’abandi bagabo

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 22 August 2026 saa 12:03
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 45 wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugore we amutemye ijosi, bapfa ko yamucaga inyuma.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Munanira ho mu Mudugudu wa Busumba, ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwatewe n’amakimbirane ashingiye ku bushoreke.

Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uriya mubyeyi twarayamenye, dusanga rwarakomotse ku makimbirane ashingiye ku bushoreke, kuko hari ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa umugabo yashakaga gutwara, avuga ko atakwihanganira kuba byararyamweho n’undi mugabo, ndetse inzego zibifite mu nshingano ziracyakomeje iperereza.”

Yakomeje avuga ko “Ibi byabaye ubwo umukuru w’umudugudu yari ari kubakiza mu makimbirane y’ibikoresho uwo mugabo yazanye mu rugo rw’uyu mugore harimo matola, umugabo yari yazanye umupanga awuhishe mu ikote, ababwira ko ashaka kujya ku ruhande kwiyunga n’umugore we aribwo yahise amutema ijosi ndetse amukomeretsa no ku kuboko.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bari barigeze kubana mu myaka ishize batuye i Rusizi ariko bakabura urubyaro umugore akaza gushakira ubuzima i Rubavu.

Ubwo Umuyobozi w’umudugudu yari asoje kubunga, umugabo yahamagaye umugore we ngo bajye mu gikari kumvikana, bagezeyo afata umuhoro yari yahishe, abantu bahuruye basanga amaze kumutema.

Umurambo wa nyakwigendera watwawe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingura.

Uyu mugabo yahise ajyanwa kuri Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages