00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Uwari umuyobozi w’Akarere na Noteri bakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 2 April 2015 saa 05:46
Yasuwe :

Sheikh Bahame Hassan wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Judith Kayitesi Noteri w’ako Karere bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo iperereza rikomeze, dosiye za bo zuzuzwe zishyikirizwe urukiko.

Kuri uyu wa 2 Mata 2015, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwatangaje umwanzuro w’urubanza ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha buregamo Sheikh Bahame Hassan na Judith Kayitesi, rwemeza ko bafungwa by’agateganyo kugirango badatoroka ubutabera cyangwa bakabangamira iperereza.

Bombi uko aru babiri bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa, ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000Frws) yatswe Adrienne Mukamitali kugira ngo abashe guhabwa ikibanza cyo kubakamo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Mu iburanisha riheruka, Sheikh Bahame yahakanye ibyaha byose aregwa mu gihe Kayitesi, we yemeraga icyaha cya ruswa bakurikiranyweho n’ Ubushinjacyaha.

Abakurikiye isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa, babwiye IGIHE ko mu baregwa nta n’umwe wahise atangaza ko ajuriye gusa bakaba bafite iminsi 15 yo kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

[email protected]

Twitter: @KAYITAREJean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages