Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri, atanzwe na nyir’urugo rwariho icyo cyobo yaguyemo, mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murara ho mu Mudugudu wa Gahinga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco yabwiye IGIHE ko iperereza ku cyateye uru rupfu rikomeje no kugira ngo imyirondoro y’uyu mugabo imenyekane.
Ati “Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, yasanzwe mu cyobo cya metero imwe yapfuye, ariko kubera tutahamya ko yaba yaguyemo abitewe ni ubusinzi cyangwa akaba ari abagizi ba nabi bamwishe bakamujugunyamo cyangwa kwiyahura kuko byabaye mu ijoro, niyo mpamvu inzego z’umutekano zahageze ndetse zatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu.”
Gitifu Rwibasira yanaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika bakajya bataha hakiri kare, ndetse ntibibagirwe gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo nimba ibyabaye hari aho bihuriye n’icyaha bibe byakumiriwe.
Umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, mu gukomeza gushaka abafitanye isano nawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!