00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umuyobozi w’umudugudu yafatanywe inka yibwe

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 31 October 2024 saa 12:54
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rushubi mu Kagari Gikombe mu Murenge wa Nyakiliba ho mu Karere ka Rubavu, Ndagijimana Rukwene yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inka yari yibwe mu Murenge wa Mudende.

Ndagijimana Rukwene watawe muri yombi akekwaho kwiba inka ku wa 30 Ukwakira 2024. Yibwe mu Murenge wa Mudende, Akagari ka Ndoranyi ho mu Mudugudu wa Nyabishongo mu rugo rw’uwitwa Nsengiyumva Alphonse.

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Sinabakeka Jean de Dieu, yemeye ko uwo mudugudu yatawe muri yombi agashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kanama, agira inama abayobozi yo kutararikira iby’abandi kugeza aho babyibye.

Yagize ati "Ayo makuru twayamenye, inka bayimusanganye niba hari ukuntu akorana n’abajura bakaba bari bayimubikije ntabwo tubizi, ariko yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kanama ubu ari gukurikiranwa. Ni ubwa mbere bibaye nta bujura yari yaraketsweho na rimwe."

Yakomeje agira ati "Abantu b’abayobozi icyo tubashishikariza ni ukureka akaboko karekare bagakora inshingano kandi bakaba intangarugero mu byo bagomba gukora cyane cyane mu mico no mu myifatire kugira ngo abaturage babarebereho urugero rukwiye. Inka yari yibwe yo yasubijwe nyirayo."

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 166, ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inka yari yibwe mu Murenge wa Mudende yasubijwe nyirayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .