Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, yabwiye IGIHE ko bari mu iperereza ngo hamenyekanye uyu mubyeyi wihekuye.
Yagize ati “Mu gitondo hafi saa moya abaturage babonye umurambo w’uruhinja mu mugezi wa Sebeya baratumenyesha. Twaje dutwara umurambo tuwujyana ku bitaro bya Gisenyi ariko uwamutaye ntaramenyekana; turacyari mu iperereza ngo hamenyekane uyu mubyeyi wihekuye.”
Yakomeje agira ti “Turagira inama abantu kwirinda kwambura abana ubuzima, uwemeye gutwita yakwemeye no kurera kuko uru ruhinja nubwo bizemezwa n’abaganga byagaragaraga ko rwavutse uyu munsi.”
Yakomeje avuga ko uwataye umwana aramutse afashwe agahamwa n’icyuaha yahanishwa ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana, igena igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO