00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umurambo w’umusore wasanzwe ku muhanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 March 2018 saa 11:29
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abaturage bo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, basanze umurambo wa Niyonsenga Alphonse wari usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo, uri mu muhanda w’ahazwi nko ku Buhuru.

Uyu musore wakoraga akazi k’ubukarani muri Rubavu ntabwo icyamuhitanye kiramenyekana.

Izabayo wakoranaga na nyakwigendera yatangarije IGIHE ko yari amaze iminsi arwaye ariko yatunguwe no kumusanga ku muhanda yashizemo umwuka.

Yagize ati “Dusanzwe dukorana n’ejo twari kumwe. Natunguwe no kumusanga yaguye hano ku muhanda sinzi ukuntu yahageze.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honoré, yavuze ko yabwiwe ko Niyonsenga yari amaze iminsi arwaye.

Yagize ati “Uyu musore bakunze kwita Kibonge ikigaragara ni uko yari amaze iminsi arwaye yivuza arwaye inkorora. Amakuru bampaye ni uko nta hantu yari afite ho kuba, twabimenyesheje Polisi mu kanya bagiye kuza kujyana umurambo.’’

Mu Karere ka Rubavu kakunze kugaragaramo impfu zitunguranye harimo n’abiyahura. Kuri uyu wa Gatatu, mu Kagari ka Burinda, umugabo yakuwe mu mugozi agerageza kwiyahura.

Abaturage benshi bari bashungereye ahasanzwe umurambo w’umusore wakoraga akazi k'ubukarani
Umurambo wa Niyonsenga Alphonse wasanzwe mu muhanda w’ahazwi nko ku Buhuru mu Karere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages