Makonene Gustave wari umukozi wa Transparency International Rwanda mu karere ka Rubavu yishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu, umurambo we utoragurwa hafi y’ikiyaga cya Kivu ahambiriye umugozi mu ijosi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Supt Vita Amza yatangarije IGIHE ko uyu mukozi wa Transparency, yavuye ku kazi atinze mu saa tatu z’ijoro ntiyagera mu rugo, kugeza ubwo m gitondo cyo kuri uyu wa Kane umurambo we wasanzwe hafi y’ikiyaga cya kivu bigaragara ko abamwishe babanje kurwana nawe kuko yari afite igikomere ku mutwe anaziritse umugozi mu ijosi.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangarije IGIHE ko babajwe bikomeye n’urupfu rw’umukozi wabo, aho asaba ko hagomba gukorwa iperereza ryihuse hakamenyekana abamuhitanye bagashyikirizwa ubutabera.
Kugeza ubu umurambo wa Makonene wari mu kigero cy’imyaka 33, wari ingaragu, uri mu bitaro bya Gisenyi, aho kugeza ubu ngo hakomeje gukorwa iperereza mu kumenya icyaba cyibyihise inyuma.
Jamvier Ntalindwa, mukuru wa Makonene akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Nyakwigendera, yabwiye IGIHE ko nta kintu yigeze ababwira ko cyabangamira ubuzima bwe. Ntalindwa yahamagawe na IGIHE ari kwerekeza i Rubavu aho murumuna we abagizi ba nabi bamwiciye.
Transparency International Rwanda ni umuryango utagengwa na Leta urwanya ruswa n’akarengane.



















TANGA IGITEKEREZO