00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umukobwa w’imyaka 23 yiciwe mu ishyamba rya Mudende

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 August 2017 saa 12:35
Yasuwe :

Umurambo w’umukobwa witwa Mutuyimana M Claire uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko watoraguwe mu ishyamba rya Mudende mu Karere ka Rubavu yishwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu mukobwa yari atuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kanyundo, Umurenge wa Mudende, Polisi ikaba yarajyanye umurambo we ku Bitaro bya Kijote ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 23 Kanama 2017.

Yavuye iwabo mu gitondo agiye gushaka imishingiriro y’ibishyimbo, umushumba w’ihene akaba ari we wabonye umurambo we aho yari aragiye mu ishyamba rya Mudende.

Kugeza ubu abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Mutuyimana bari batuye mu Mudugudu umwe na we, bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rwisumbura Jean Bosco.

Hari hashize igihe gito undi mugore wo mu Murenge wa Kanzenze uturanye n’uwa Mudende yishwe akaswe ijosi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages