Rubavu: Umugore n’umugabo bafatanywe udupfunyika 3000 tw’urumogi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 Kanama 2020 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Habumugisha Rafiki n’umugore we Uwase Grace, bafatanywe urumogi rungana n’udupfunyika 3000 bakaba bari baruvanze na tungurusumu n’ibirayi mu rwego rwo kujijisha.

Uyu mugabo n’uyu mugore bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Kamakinga, Akagari ka Bisizi, Umurenge wa Nyakiriba, bikaba bikekwa ko bashakaga kurwohereza i Kigali kuko uyu mufuka wari kumwe n’indi mifuka irimo imboga z’abahinzi ba koperative ya Nyakiriba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Bosco, yavuze ko bafashe ku bufatanye bw’abaturage, abashimira ubwitange bagize.

Ati “Tubafashe mu kanya saa tanu bari bashyize urumogi hamwe n’imyaka mu rwego kujijisha ariko ku bufatanye n’abaturage barafatwa ubu polisi yabajyanye. Ndashimira abaturage kuko bakomeje kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge ubwabo bakaba barimo kwifatira ababikwirakwiza”.

Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa: 1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;

2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye;

3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amagaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni (50.000.000 FRW) mirongo itanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .