00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Umugabo yiyahuye, asiga impapuro z’abo arimo amadeni

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 23 March 2018 saa 12:01
Yasuwe :

Barayagwiza Jean w’imyaka 60 wari utuye mu Kagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yimanitse mu mugozi arapfa, asiga impapuro zivuga abo afitiye ideni n’abarimufitiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honore, yabwiye IGIHE ati "Uyu musaza yiyahuye akoresheje umugozi, yari yaraye yandika impapuro zirindwi, aho yasize yanditsemo abamufitiye amadeni ndetse n’abo ayafitiye; yasize yanditse kandi ko umuhungu we yari yaramureze kuri Polisi agatuma afungwa, yanditse ko n’indangamuntu ye ariho yasigaye na Laissez-passer.’’

Uyu mugabo wakoraga akazi ko gucuruza impu, yasize avuze ko ideni yari afitiye abantu ari amafaranga miliyoni ebyiri naho we abagombaga kumwishyura bari bamufitiye 710,000 Frw.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu musaza yakunze kugirana amakimbirane n’abagore be mu minsi yashize ariko babiri yarasigaranye nta kibazo bari bafitanye.

Mugisha yagize ati “Uwa mbere bari baratanye burundu, yari asigaranye babiri ariko hari hashize igihe nta yandi makimbirane abayeho n’abo bagore kuko nibyo yasize yanditse ni umurage w’uko bazagabana imitungo.’’

Muri uyu Murenge wa Rubavu ukunze kumvikanamo abiyahura, ubuyobozi bwawo buvuga ko biterwa ahanini n’amakimbirane yo mu miryango akururwa n’ubuharike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages