Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu mu masaha ya saa munani n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa kane, tariki ya 4 Kanama 2022.
Abakora mu kabari bajyaga gukurikirana umukiliya basanze uwo mugabo yashizemo umwuka bahita batabaza ubuyobozi mu gihe umugore yari yasohotse mu cyumba i saa sita n’igice avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icyumba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yatangaje ko uyu mugore bari kumwe arimo gushakishwa.
Ati "Rukundo Marie Grace nyiri akabari yadutangarije ko uyu mugabo yaraye ahaje mu ijoro ubwo imvura yarimo igwa nka saa cyenda z’ijoro, ngo bakimara kumenya ko yapfuye bahise babimenyesha inzego zitandukanye."
Akomeza avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba yaba yishwe cyangwa yazize indwara.
Tuyishime yaboneyeho gusaba abafite amacumbi kugenzura umukiliya uje abagana ndetse bakajya baha ubuyobozi raporo y’abantu bacumbikiye.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga umugore wari wararanye na nyakwigendera yari agishakishwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!