Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda guca mu mayira atemewe.
Uwo mugabo yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri nkuko Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabitangaje.
Nsabimana Mvano yagize ati “Yarashwe mu ijoro ryakeye anyuze mu kibaya ahantu hakunzwe kunyura abahungabanya umutekano bituma ingabo z’u Rwanda zimurasa ariko ntitwamenye imyirondoro ye. Umuyobozi w’akarere aganira n’abaturage yabasabye guca mu nzira zizwi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.”
Nkuko amakuru ava mu baturage abivuga, ngo nyuma y’inama umuyobozi w’akarere ka Rubavu yategetse ko uwo muntu ahita ashyingurwa.
Uyu muturage abaye uwa gatatu urashwe mu Murenge wa Busasamana agerageza kwinjira mu Rwanda mu gihe imipaka ifunzwe nyuma y’abandi babiri barashwe muri Mata ubwo bageragezaga kwinjiza urumogi.



















TANGA IGITEKEREZO