Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Arafunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, aho mu kibanza cye giherereye mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi habonetse umubiri bikekwa ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanyuma abubakaga aho bakaza kubimumenyesha nyuma uwo mubiri ukaza kuburirwa irengero. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye ikorwe.”
Yakomeje asaba abantu ko mu mirimo bakora nk’iy’ubwubatsi hagize uhura n’iyo mibiri bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kujya babimenyesha ubuyobozi bukabagira inama y’icyakorwa kuko gushaka kuyihisha bivamo icyaha.
Aramutse ahamijwe icyaha n’urukiko, yahanishwa ingingo ya 8 y’itegeko N° 84/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze icyenda ndetse n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!