Inkunga bahawe igizwe n’ibiribwa, ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, amatungo magufi (ihene n’intama), imashini zo kuyungurura amazi byose hamwe byatwaye miliyoni 18 Frw.
Abahawe inkunga bashimye umutima mwiza w’abagize Rotary Club bateguye gahunda yo kubagoboka kuko bigiye kubafasha kubaho neza muri iyi minsi.
Habimana Gilbert yavuze ko ibiza byajyanye inzu ye n’ibyari biyirimo byose ndetse ko ubufasha bahawe bwari bwarashize.
Ati "Ibiza byadusize mu kaga ku buryo twahombye ibyo twari dufite byose; Leta yaradufashije ariko ntabwo byarambye. Turashima kuba tubonye ubundi bufasha bw’abagiraneza, biradufasha gusunika iminsi."
Akimanizanye Espérance yashimye inkunga bahawe avuga ko izabafasha kwiyubaka kuko barimo gutangira ubuzima bushya nyuma y’uko ibyabo byose byajyanywe n’ibiza.
Ati “Baduhaye ibiryamirwa, ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku. Noneho batwongereyeho n’amatungo; biradufasha gusunika iminsi natwe dukomeze kugenda twiyubaka kuko Sebeya yatujyaniye byose, ni ugutangirira kuri zero."
Perezida wa Rotary Club Kivu Lake, Ndorimana Emanuel, yavuze ko ari igikorwa cy’urukundo muri rusange aho bifuza ko byazakomeza n’abafashijwe uyu munsi bakazanabona uburyo bafasha abandi.
Ati "Ibi bizana icyizere kuri benshi bituma abafite umutima w’urukundo barushaho kwiyongera bikagera no ku bandi kuko Sebeya yangirije imiryango myinshi kandi ikeneye ubufasha."
Guverineri wungirije w’Intara ya 9150 muri Rotary Club, Suman Alla, yabwiye abahawe inkunga ko batekereje kubafasha ku buryo burambye, abizeza ko bizakomeza.
Ati “Twaje kubafasha nyuma y’uko muhuye n’ibiza kandi mukaba mubabaye nubwo twatinze kuza ariko ntabwo twaheze, byatewe n’uko hari ibyabanje mu gutegura iki gikorwa. Uretse ibiribwa twatekereje kubafasha ku buryo burambye harimo aya matungo azabafashe kwiteza imbere kandi bizakomeza’’.
Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Nyundo, Monique Nyiransengiyumva, yashimye aba bafatanyabikorwa ku byo bakoze, bagoboka abaturage bahuye n’ibiza.
Gutanga iyi nkunga byagizwemo uruhare na Rotary Club Doyen, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Mt Jali, Rotary Club Kigali Kalisimbi, Rotary Club Kigali Seniors, Rotary Club Kigali Gasabo, Rotary Club Nyamagabe, Rotary Club Musanze Murera na Rotary Club Butare.
Abaturage bahuye n’ibiza bagera kuri 300 bagize imiryango 60 aho bahawe ubufasha bwa miliyoni zirenga 18 Frw.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!