00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Polisi yafatanye abasore babiri ibicuruzwa bya magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 January 2018 saa 08:16
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 22, ibafatanye ibicuruzwa bya magendu byambukijwe ku mupaka mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Aba basore bafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama 2018, bafatanywe imifuka itanu y’inkweto n’iy’imyenda ya caguwa ndetse n’ibilo 25 by’amata y’ifu ya NIDO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP), Gakwaya Eulade, yatangaje ko iyo magendu yahise ijyanwa ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati “Ibi bicuruzwa twabishyikirije Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu, ba nyirabyo basabwa kubisorera kuko nibatabisorera bizatezwa cyamunara.”

CIP Gakwaya yasabye abaturage kwirinda magendu no kutanyereza imisoro kuko uyitanze aba yiyubakiye igihugu.

Yagize ati “Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe kuko ibyo yafatanywe bifatirwa, ikanadindiza iterambere ry’igihugu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange.”

Yavuze ko magendu inadindiza iterambere ry’inganda z’imbere mu gihugu zikora ibicuruzwa bimwe kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu ndetse n’ibituruka hanze biba byinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko babicuruza ku giciro cyo hasi bya bindi ntibigurwe.

Yakomeje avuga ati “Ingaruka igira ku bukungu bw’igihugu n’abagituye ni uko baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari y’igihugu cyabo, birimo ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.”

CIP Gakwaya yagiriye inama abashaka gukora ubucuruzi, kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kuko iyo bitabaye ibyo, bafatwa bityo bikabateza igihombo gikomeye gituma n’imiryango yabo ihababarira, bakirinda magendu n’ibindi byaha, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Naho ingingo ya 199 yo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rukaba ruyikoresha yerekeranye n’ibyubucuruzi mu bihugu biwugize, yo ivuga ko umushoferi utwaye ibicuruzwa bya magendu acibwa amadorali ibihumbi bitanu n’imodoka ibipakiye ikaba yatezwa cyamunara. Iyo bigaragaye ko umucuruzi yakoresheje impapuro n’ibindi bikoresho mpimbano mu kwinjiza ku buryo butemewe ibicuruzwa; ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu ingana n’agaciro k’ibyo yanyereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages