Rubavu: Mu rugo rw’umuturage hatoraguwe imbunda n’amasasu 30

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Mu rugo rw’uwitwa Kabarisa Evariste wahoze ari umupolisi ruherereye mu kagari k’Umuganda, Umurenge wa Gisenyi ahitwa ku Majengo, hatoraguwe imbunda n’amasasu 30.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (RIB) Mbabazi Modeste yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane aho iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yavuye.

Yagize ati “Byabereye mu rugo rw’uwitwa Kabalisa Evariste ariko ntabwo ahari kuko afungiye muri gereza ya Karubanda, abantu bakodesha mu nzu ye bari bararunze inkwi noneho zishize umwana w’umukobwa aza arimo gushaka uduti two gufatisha Imbabura abona ishashi arayikurura ngo ayikoreshe mu gucana nuko izamukana n’imbunda n’amasasu 30.”

“Ubu twatangiye iperereza kugirango tumenye inkomoko yayo.”

Nubwo ibi byabereye mu rugo rwa Kabarisa wahoze ari umupolisi, we ntahaba kuko mu 2015 yahamwe n’icyaha cya jenoside, agakatirwa igifungo cy’imyaka 15.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza