Ni imbaraga zikomeje gushyirwa muri gahunda yo kubakira imiryango 899 ituye ahashyira ubuzima mu kaga itarubakirwa, mu gihe hakibarurwa indi igera ku 1.996 na yo ituye mu nzu zangiritse zikeneye gusanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko hakiri gushakwa ubushobozi, kugira ngo iyi miryango yose izatuzwe heza.
Ati “Mu mwaka w’imihigo dusoje wa 2025/26 twari dufite umuhigo wo kubakira imiryango 907, twabashije kubakiramo imiryango umunani hasigaye 899. Ni mu gihe kandi twahize gusana inzu z’imiryango 2.055, ariko tumaze gusana inzu z’imiryango 59, aho dukomeje gushaka ubushobozi bwo kugura amabati, kugira ngo izisigaye na zo zubakwe.”
Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr. Ignace Kabano mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko muri aka karere abaturage bamaze gusobanukirwa na gahunda yo kwishakamo ibisubizo mu gufasha bagenzi babo.
Ati “Tunezezwa n’uburyo imyumvire y’abaturage igenda ihinduka, ku buryo mu kwishakamo ibisubizo, ku buryo muri buri murenge, abajyanama guhera ku mudugudu bagiye bishakamo ibisubizo bakubakira utishoboye mu kugabanya imibare dufite y’abagituye mu manegeka, ndetse har’imirenge nka Rubavu bubakiye abaturage batatu.”
Yakomeje avuga ko mu gihe manda y’inama njyanama iri kugana ku musozo bifuza ko abaturage bahumuka, bagakomeza kugendana na Leta mu byemezo biganisha ku iterambere rirambye.
Iyi miryango ibarurwa ituye mu manegeka itandukanye n’iyasenyewe n’ibiza byibasiriye Rubavu muri Gicurasi 2023, kuko imirimo yo kubakira imiryango 870 muri yo yagizweho ingaruka n’ibi biza imirimo yarangiye, ndetse bamwe inzu bamaze kuzituzwamo.
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22.1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!