00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Kugura no kugurisha ubutaka byahagaritswe hirindwa guhenda abaturage muri ibi bihe

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 19 April 2020 saa 06:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikiye ibaruwa abanyamabanga b’imirenge 12 yose ikagize, bubamenyesha ko nta hererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure ryemewe muri ibi bihe byo kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mwanzuro nkuko bigaragara mu ibaruwa Meya wa Rubavu, Habyarimana Gilbert, yashyizeho umukono, ngo wafashwe kubera ko hari amakuru hirya no hino ko hari abashaka gufatirana abaturage babasaba kugura imitungo yabo ibanje guteshwa agaciro.

Byakozwe kuko hari aho byagaragaye ko hatubahirijwe ibiciro byari bisanzwe biri ku isoko mbere y’iki cyorezo cya COVID-19, ibintu byagaragara nk’akarengane ku baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko aho bizagaragara ko byakozwe muri ubu buryo bwo guhenda abaturage babafatiranyije n’ibi bihe igihugu kirimo, ubwo bugure buzateshwa agaciro, uwaguze ahenda ahombe.

Ntabwo Akarere ka Rubavu katangaje niba hari abahanwe bari bamaze kugura ubutaka muri ubwo buryo.

Ibiro by'Akarere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages