00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Isoko rya Gisenyi ryasubijwe akarere nyuma y’imanza zahitanye abayobozi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 February 2017 saa 02:11
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri isoko rya kijyambare rya Gisenyi riri mu manza, kuri uyu wa 7 Gashyantare 2017 ryashyikirijwe Akarere ka Rubavu.

Iri soko ryatangiye kujya mu manza mu mwaka wa 2014, nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere bwari bwaritanze ku buryo budakurikije amategeko.

Isoko rya Gisenyi ryari rimaze imyaka iatandatu ritaruzura biturutse ku manza za hato na hato zahereye mu mwaka wa 2014 ubwo akarere kasinyaga amasezerano y’igurisha ryaryo, Inama Njyanama yako ikitambika ivuga ko ryagurishijwe itagishijwe inama.

R yari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd bikaba ari nabyo shingiro ry’iyeguzwa rya Meya Sheikh Bahame Hassan n’abayoboranaga nawe kuwa 27 Werurwe 2015. Yegujwe n’Inama njyanama y’akarere yateranye.

Nyobozi y’akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga300, Njyanama y’Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa.

Haje gushyirwaho akanama gacukumbura ikibazo cy’iri soko kayobowe na Nyamaswa Rukundo Emmanuel, kagaragaza ko hakozwe amakosa menshi mu igurishwa ryaryo.

Icyo gihe hatahuw ko uwari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher, yari yaranditse asaba inguzanyo yo kubaka isoko muri BRD isoko ayisabira ABBA Ltd mu gihe n’amafaranga yasabwaga yo kwishyura yari itarayatanga, ibyo byose bigakorwa Inama njyanama y’akarere itabizi.

Taliki 14/4/2015 nibwo Kalisa Christopher yafashwe ashinjwa gucunga umutungo nabi na ruswa, arafungwa asangamo uwari Meya w’Akarere Bahame Hassan wari ufunzwe kuva mu ijoro ryo kuwa wa 22 Werurwe 2015, ndetse na Kayitesi Judith wari Noteri w’akarere wari ufunzwe kuva tariki ya 18 Werurwe 2015, bakurikiranweho kwakira ruswa.

Kuva 2014 kugeza ubu iri soko ryari rikiri mu manza zararangijwe n’Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko akarere katsinze, ndetse Umuhesha w’inkiko w’umwuga yashyikirije Akarere ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo gusubirana iri soko kuwa 7 Gashyantare 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, avuga ko icyari kigoranye ari ukubona uburenganzira, yizeza abaturage ko nyuma y’inyigo rizahita ryubakwa kandi ritazatindrikuzura vuba.

Yagize ati “Abacuruzi bamaze igihe kinini babangamiwe n’uko ibibazo by’isoko bidacyemuka biruhutse, rwiyemezamirimo wari urifite twamutsinze mu Rukiko rw’ikirenga turaryegukana ubu igikurikiyeho ni ukugirana ibiganiro n’abikorera kuko nibo bazagira uruhare mu kurikomeza, haba mu kuryubaka no kuribyaza umusaruro ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu.”

Aho iri soko ryari rigeze ryubakwa ryari rimaze gutwara amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 300, akarere kavuga ko kagiye gushyiraho umutekinisiye ngo agaragaze amafaranga akenewe mu kuruzuza, imirimo igakomeze.

Isoko rya Gisenyi ryadindijwe n'imanza
Umuhesha w'inkiko w'umwuga ashyikiriza impapuro z'isoko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain
Abakorera mu isoko rishaje bahanze amaso akarere mu kubaka byihuse irishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .