Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n’inzu zigera kuri 293.
Muri izo nzu 293 zangiritse harimo izo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, zigizwe n’izigera kuri 10 zasenyutse burundu, 245 zangijwe isakaro, 38 zangirika cyane ibisenge, inzugi n’amabati.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yatangije imirimo yo gusana inzu n’amashuri byangijwe n’ibyo bisasu.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti yavuze ko inyubako z’amashuri zizasanwa zizatwara miliyoni 35 Frw, inzu z’abaturage zitware miliyoni 400 Frw, naho ibikorwaremezo bindi birimo amazi n’umuriro bitware asigaye. Byose hamwe bizatwara ingengo y’imari isaga miliyoni 527 Frw.
Ati "Leta yateganyije miliyoni zigera kuri 527 Frw, harimo izigera kuri 35 Frw zo gusana amashuri na miliyoni 400 Frw zo gusana inzu z’abaturage. Andi asigaye azakoreshwa mu gutunganya amazi n’amashanyarazi nabyo byangijwe. Turifuza ko ubuzima buzasubira kuba bwiza nka mbere ndetse bukarushaho."
Abaturage bari gusanirwa inzu bashimiye Leta y’u Rwanda ukuntu yabitayeho ikabahungisha n’ubundi bufasha yabahaye none ubu ikaba uri no kubasanira kandi nta ruhare yagize mu kubangiriza inzu.
Dusabimana Donatha, ni umwe muri bo, yagize ati "Igisasu cyaraje cyinjira mu gisenge kimena imbere mu nzu. Turashimira cyane leta kuko kuva icyo gihe batwitayeho baradukodeshereza, baduha n’ubufasha none bagiye no kunsanira ngaruka mu nzu yanjye."
Umuyobozi w’Ishuri ry’Umubano naryo ryangijwe n’ibyo bisasu, Ngizwenimana Thomas, we avuga ko mu gihe ibyo bisasu byagwaga ku ishuri byangijwe byinshi ariko kuba bagiye kubasanira biratuma abanyeshuri bongera kwiga neza.
Ati "Hano haguye ibisasu bitanu byangiza amabati, intebe zirangirika ariko kuba bagiye kubasanira biratuma abana bongera bige neza ahantu heza nta ngorane nk’izo twari tumaranye iminsi."
Biteganyijwe ko imirimo yo gusana izo nzu izamara amezi atatu igatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 527.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!