00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inzu 10 z’abaturage zasenywe n’ibiza

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 3 May 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, basenyewe n’imvura nyinshi yiganjemo umuyaga mwinshi yaguye tariki ya Mbere Gicurasi.

Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Rwangara, Ryabizige na Kinyanzovu. Bibasiriwe n’ibi biza ku mugoroba wa tariki 01 Gicurasi 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko inzu 10 zangirijwe n’ibi biza.

Ati "Ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko inzu z’imiryango 10 arizo zasenywe n’ibi biza by’imvura yiganjemo umuyaga. Yahise icumbikirwa n’abaturanyi.”

“Hari n’amapoto arindwi y’amashanyarazi yangiritse, gusa twatangiye gukora na MINEMA ngo tubashakire uko bafashwa kubona iby’ibanze.”

Yakomeje avuga ko ibarura ry’ibyangirijwe n’ibi biza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abagomba gufashwa n’icyo kubasha.

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko imiryango irenga 800 iri gukodesherezwa na Leta kuko yavanywe ahashyira ubuzima mu kaga.

Inzu 10 zasenywe n'imvura yaguye mu Karere ka Rubavu
Abangirijwe n'ibiza bari gufashwa n'inzego za leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .