Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Rwangara, Ryabizige na Kinyanzovu. Bibasiriwe n’ibi biza ku mugoroba wa tariki 01 Gicurasi 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko inzu 10 zangirijwe n’ibi biza.
Ati "Ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko inzu z’imiryango 10 arizo zasenywe n’ibi biza by’imvura yiganjemo umuyaga. Yahise icumbikirwa n’abaturanyi.”
“Hari n’amapoto arindwi y’amashanyarazi yangiritse, gusa twatangiye gukora na MINEMA ngo tubashakire uko bafashwa kubona iby’ibanze.”
Yakomeje avuga ko ibarura ry’ibyangirijwe n’ibi biza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abagomba gufashwa n’icyo kubasha.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko imiryango irenga 800 iri gukodesherezwa na Leta kuko yavanywe ahashyira ubuzima mu kaga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!