Babigarutseho mu Muganda Rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo wabereye mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyacyonga ku wa 26 Ugushyingo 2022.
Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) igaragaza ko muri uyu mwaka kuva muri Nzeri kugeza mu Ugushyingo 2022 hamaze kwangirika hegitari 230 z’imirima mu gihe inzu 53 n’ishuri rimwe byasenywe n’imvura n’umuyaga.
MINEMA ivuga ko mu byangiritse harimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ibitunguru, amashu byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 54 Frw.
Mu kurwanya ibi biza, Umuganda Rusange wibanze ku gutera ibiti no kubaka ibiraro mu kurushaho kurwanya isuri iva mu Kirunga cya Kalisimbi ikangiza ibikorwa by’abaturage.
Ku kibazo cy’umuyaga mwinshi uva mu Kibaya cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yabwiye abaturage ko nta muti babonera iki kibazo uretse kuzirika ibisenge by’inzu zabo bakazikomeza kuko umuyaga udakumirwa.
Yasabye abaturage kuzirika ibisenge by’inzu no kuzihoma neza kuko bafite amahirwe yo kugira amabuye (amakoro) bubakisha umusingi ariko bakibagirwa kuzirika ibisenge no guhoma neza inzu zabo.
Yagize ati "Mu bindi bice by’igihugu usanga abaturage bagorwa no kubona amabuye yo kubaka umusingi na ho mwe mufite amakoro ni byiza. Mujye mwibuka guhoma neza inzu zanyu, muzirike ibisenge kuko uko imvura igenda yikubita ku nzu idahomye neza birangira isenyutse nubwo yaba ifite umusingi w’amabuye."
Mu gukemura burundu iki kibazo, binyuze muri MINEMA, Leta yashoye miliyoni 30 Frw mu mushinga wo guca imiringoti no gutera ibiti n’ibyatsi hafi yayo, gufata amazi y’imvura kuko nta buryo buhamye bwari buriho bwo kuyarinda.
Abaturage bafite imirima yangiritse bishimiye ko Leta yabazirikanye ikabafasha guca imiringoti igezweho, bizeza ko na bo bazashyiraho imbaraga zabo mu kurushaho kurwanya ibiza.
Ndererimana Agatha ati "Mu mezi abiri ashize imvura yaraje, yangiza ibintu byo mu nzu, gusa abaturage baradutabaye. Nahombye amafaranga arenga miliyoni eshatu nari gusarura muri tungurusumu zanjye zatwawe n’amazi."
"Icyo dusaba ni uko badukorera umuringoti mwiza wa sima kuko ni bwo ikibazo cy’amazi ava mu kirunga cyakemuka burundu."
Byukusenge Aloys yavuze ko nihamara gucibwa imiyoboro bizakemura ikibazo cy’amazi atera abaturage.
Yagize ati "Amazi aturuka mu birunga, akaza asandagurika mu mirima yose, araza yabura aho aca agatwara amatungo nk’intama. Uriya mushinga batubwiye twizeye ko uzakemura byinshi iriya miferege nimara kuzura."
Imibare ya MINEMA yo mu mezi atatu aheruka igaragaza ko ku rwego rw’igihugu abantu bapfuye bazize ibiza ari 46, hakomeretse 90, hasenyuka inzu 1013 n’amashuri 56 mu gihe hapfuye amatungo 31.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!