Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko burimo gukusanya amakuru kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.
Iyi sima nyangiritse yari yaratanzwe na Ministeri y’ingabo binyuze mu ishami ry’Inkeragutabara mu masezerano n’akarere ka Rubavu. Imaze umwaka mu bubiko kandi yari igenewe kubakira abatishoboye n’abandi baturage basenyewe n’ibiza.
Tuyisenge Felix, umwe mu baturage bari bategereje iyi nkunga avuga ko nubwo leta yagerageje kugoboka abasizwe iheruheru n’ibiza ariko bari bagikeneye amabati na sima.
Ati “Abari bafite ubushobozi bagerageje kwiyubakira naho abatishoboye leta ntako itagize kuko hari abo yakodesheshereje inzu no kubacumbikira. Umwaka urashize bamwe bahawe amabati ariko hari abatarayabona, twifuzaga ko natwe twamaze kubaka baduha sima inzu zigasubira nkuko zari zimeze mbere’’.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias avuga ko bashyizeho itsinda ryo gusuzuma imibare y’imifuka yangiritse kugira ngo inzima izakoreshwe hanyuma n’abakoze amakosa bahanwe.
Ati “Ni nka sima zigera kuri 700 zimaze igihe kigera ku mwaka zishobora kuba zarangiritse. Icyo twakoze nk’ubuyobozi bw’akarere twashyizeho itsinda ririmo gusuzuma imiterere y’icyo kibazo vuba aha tuzamenya imibare ya sima zihari zishobora gukoreshwa mu kubakira abatishoboye kuko tuzikeneye mu kubakira abatishoboye inzu zirenga 400 uyu mwaka. Izizaba zarangiritse tuzifashisha amategeko dukurikirane uwabigizemo uruhare’’.
Nubwo uyu muyobozi avuga imifuka 700 amakuru dufitiye gihamya nuko ari imifuka 5078 .
Imvura y’umurindi yaguye mu Karere Ka Rubavu, ku wa 3 Werurwe 2018, yateje umwuzure, umugezi wa Sebeya usenya inzu 26, izindi zirenga 900 nazo zinjirwamo n’amazi ku buryo abari batuyemo bagiye gucumbikirwa mu baturanyi.



















TANGA IGITEKEREZO