00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Iduka rya Rubangura ryahiye rirakongoka

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 8 December 2016 saa 08:30
Yasuwe :

Iduka ry’umucuruzi witwa Rubangura Vedaste riherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka ryose.

Ahagana saa tanu n’igice zo mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 7 Ukuboza 2016, nibwo iduka ry’imiryango itatu ry’uyu mucuruzi riherereye mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari k’Amahoro muri uwo murenge wa Gisenyi ryahiye rirakongoka ryose.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyateye iyo nkongi.

Yagize ati “ Iyo nkongi yabaye hagati ya saa tanu na saa tanu z’igice z’ijoro, inzu yose n’ibicuruzwa byose byari birimo birakongoka uretse ko kugeza ubu tutari twamenya icyayiteye n’agaciro k’ibyangiritse.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko iri duka rifashwe n’iyo nkongi abaturage n’inzego z’umutekano zirimo iza polisi n’ingabo zahise zitabara zizimya uwo muriro.

Iri duka ryafashwe n'inkongi mu saha y'ijoro ryo ku wa Gatatu
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana n'agaciro k'ibyangiritse
Ibicuruzwa byahiye birakongoka
Imodoka ya Polisi izimya inkongi yagerageje kuzimya uwo muriro nubwo ibicuruzwa byari byamaze kwangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages