00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ibihumyo bigiye kuba indyo yo mu mashuri

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 April 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye gutangirira mu bigo by’amashuri abanza 47 kugaburira abana ibihumyo, kuri ubu bifatwa nk’imboga zikungahaye ku ntungamubiri bikazafasha kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique mu kiganiro na IGIHE yavuze ko basanze mu mashuri amwe n’amwe bakeneye kuvugurura imirire kugira ngo abana bakure neza.

Ati "Kongera ibihumyo ku mafunguro agaburirwa abana ku mashuri, ni igitekerezo twagize nyuma yo gusanga mu mashuri amwe dukeneye kongera imirire kuko harimo abana bato biga mu marerero (ECD) n’amashuri y’inshuke bakeneye intungamubiri ariko n’abakuru badahawe ifunguro ryuzuye bagira ibibazo by’imikurire bikazagira ingaruka z’igihe kirekire.”

Ishimwe yavuze ko bizatangirira mu mashuri abanza 47 bikazakomereza no mu yandi bafatanyije n’abafatanyabikorwa.

Ati "Abazatangirirwaho bazabonamo inyungu nyinshi ku bana, kuko intungamubiri zirimo zizahindura byinshi mu myigire yabo. Birashoboka cyane ishuri ubwaryo ribigizemo uruhare, kuko twavuye kuri 32% twariho muri 2024 none ubu tugeze ku 9% mu kuvana abana bari munsi y’imyaka ibiri mu igwingira."

Abarimu 80 bo mu karere ka Rubavu ku ikubitiro bahawe amahugurwa mu gihe cy’iminsi ine yatanzwe na Kilimo Trust, Urubyiruko rw’abakorerabushaje n’abandi bafite ubumenyi ku buhinzi bw’ibihumyo kuva ku gukora imigina kugeza bigeze ku isahane.

Umugenzuzi w’uburezi mu murenge wa Rubavu, Ndagijimana Jean Marie Vianney mu kiganiro na IGIHE yahamije ko ubumenyi bahawe bazabukoresha bateza imbere imirire y’abanyeshuri.

Ati "Ibihumyo ni ingirakamaro ku mafunguro y’abana ku ishuri, kuko bagiye kujya bayafata akungahaye ku ndyo yuzuye, nubwo kugaburira abana bisanzwe ntitwari twarigeze tugaburira abana inyama kuko zifite ibiciro bihanitse, ariko tubonye icyo tuzajya tuzisimbuza ku mafunguro, bigire uruhare mu gukumira imirire mibi n’igwingira."

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu myaka itanu hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 rizaba ryavuye kuri 33% rikagera kuri 15%.

Ibihumyo byagaragajwe nk'intwaro izafasha guhangana n'igwingira mu bana bakiri mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .