Mu byangijwe harimo litiro 361 za kanyanga ifite agaciro ka 722,000 Frw, inzoga zitemewe amapaki 164 zifite agaciro ka 164,000 Frw naho urumogi rwatwitswe rungana n’ibiro 1,008.5 rukaba rufite agaciro ka 302,425,000frw.
Ni mu gihe abaturage 103 aribo bafatiwe muri ibi bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge bashyikirizwa Ubutabera.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibiyobyabwenge byatwitswe bituruka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko bamenye amayeri y’ababicuruza ndetse biteguye guhangana nabo.
Ati “Ababifatirwamo biganjemo Urubyiruko, ariko natwe dukoresha imbaraga tubakangurira kureka kubyishoramo bakareka kubicuruza no kubinywa. Tubagira inama yo gushaka indi mirimo bakora ibinjiriza.”
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bimunga ubukungu bw’Igihugu, ndetse agahamya ko bari maso kuko abacuruza ibiyobyabwenge bize amayeri mashya yo gukoresha abana batarageza ku myaka y’ubukure ngo bagende babibatwaje bakabahemba amafaranga y’intica ntikize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yavuze ko urubyiruko ari rwo rwiganje mu bafatirwa muri ubu bucuruzi, ariko hagiye gushyirwaho ingamba mu buryo burambye.
Hari amavuta ya mukorogo ategereje kwangizwa angana na 17 zifite agaciro ka 495,528,600Frw yafashwe mu gihe cy’imyaka itanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!