00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Guverineri Habitegeko yaburiye abambutsa magendu bakoresheje inzira FDLR inyuramo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yaburiye abitwa abacoracora bambutsa magendu zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ababwira ko inzira banyuramo ari zo FDLR na yo icamo, ko ingabo zitabasha kubatandukanya.

Ibi yabitangaje mu biganiro yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Bugeshi ahaherutse kurasirwa abasore babiri n’umugore bahita bitaba Imana bari bikoreye magendu y’imyenda ya Caguwa bagerageza kuyinjiza mu gihugu.

Habitegeko yabwiye abaturage ko leta yagennye uburyo bwo gukora ubucuruzi mu bihe bya covid 19 aburira abakora magendu bitwikiriye ijoro.

Ati “Ibintu byo gushyigikira magendu muba muri guca intege ubukungu bw’igihugu, ikibabaje ni uko n’iyo magendu ikorwa ahantu abanzi b’igihugu baca baje guhungabanya umutekano. Leta yakoze ibishoboka nubwo turi muri covid 19 ibafungurira umupaka kugira ngo mukomeze mucuruze n’abanyekongo.”

“Ku manywa abantu barambuka ariko saa munani muri iki kibaya mu nzira FDLR inyuramo ije kutwica ntabwo rwose bizakunda ingabo zirinze ko baza kutwangiriza zizagutandukanya gute wowe ugenda sa munani z’ijoro n’umwanzi w’igihugu?”

Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo z’igihugu RDF ikorera mu ntara y’iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame, yasabye abaturage ba Bugeshi kureka ubucoracora no kwigisha ababikora kuko banyura muri pozisiyo za gisirikare kandi bwije bigatuma abasirikare batabasha kubatandukanya n’abacengezi.

Ati’’Ndabasaba gushyira ubwenge ku gihe ababarimo batekereza nabi mukabakuramo cyangwa mubigishe; bamwe muri abo ni bo bakora ubucoracora bwo mu mipaka umuntu aragenda saa sita z’ijoro mu mwijima ungana kuriya agaca mu pozisiyo z’abasirikare. Ubwo urumva umusirikare yakora iki nta maso agira yamwereka ko ari wowe mu mwijima ungana kuriya?”

Ku wa 23 Nzeri 2021 nibwo ingabo z’igihugu zarashe abitwa Twizerimana Aime w’imyaka 24, Hategekimana Eric w’imyaka 21 na Mukeshimana Alliance w’imyaka 32 mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Hehu, Umudugudu wa Bereshi nyuma y’ibyumweru bibiri na bwo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero muri aka gace bakarasa inka.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n'amategeko
Abaturage bakanguriwe kwirinda kwambutsa magendu no gukoresha inzira zibujijwe
Gen Major Alex Kagame, yasabye abaturage ba Bugeshi kureka ubucoracora no kwigisha ababikora kuko banyura muri pozisiyo za gisirikare kandi bwije bigatuma abasirikare batabasha kubatandukanya n’abacengezi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .