Ni ibikorwa batangije kuri uyu wa Gatanu mu Murenge wa Nyundo, aho bakoze umuganda wo kubakira inzu umuturage utishoboye witwa Imaniraguha Stephanie, ufite umuryango w’Abana bane. Bazubakirwa inzu yo kubamo, igikoni n’ubwiherero bizatwara miliyoni 2.5 Frw.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rubavu, Tungane Dieudonné, yavuze ko ibi bikorwa bigamije kuzamura umubano w’abagize DASSO n’abaturage, no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.
Ati “Iyi gahunda ni ukongerera icyizere urwego rwa DASSO mu baturage, kuko ahanini benshi baba bazi ko akazi kacu ari ugufata abarenze ku mategeko, no gutanga umuganda mu kubaka igihugu dukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Leonidas, yashimiye abagize urwego rwa DASSO kubera ubwitange abarugize bagize, asaba uwubakiwe inzu gufatiraho akiteza imbere.
Ati “Nk’uyu mukecuru ntazibagirwa ko urwego rwa DASSO rwagize umutima mwiza wo gufasha abatishoboye, bakishakamo ubushobozi kugirango iyi nzu yubakwe, uyu mukecuru agire aho gutura, ariko na we azashyireho ake afatireho yiteze imbere.”
Ibi bikorwa bizamara ukwezi bizakorerwa mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rubavu. Biteganijwe ko bizasorezwa mu Murenge wa Mudende, aho imiryango 20 y’abasigajwe inyuma n’amateka izahabwa ibiribwa n’udupfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Iyo miryango yari yahawe matola n’urwego rwa DASSO umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!