Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu. Bivugwa ko uyu mugabo yamuhoye ko yanze ko bagurisha isambu basigiwe n’ababyeyi.
Bamaze kumushyingura, bahinze ku mva ye basibanganya ibimenyetso
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba Murindahabi Eric yemeje aya makuru, avuga ko uwishwe ari mu kigero cy’imyaka 47 yishwe.
Ati “Bikekwa ko yishwe na musaza we amuhora ko yanze ko bagurisha Isambu y’abayeyi basigiwe n’ababyeyi.”
Uyu mugizi wa nabi ngo yafatanyije n’abandi bagabo batatu. Kuri Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Nyamyumba mu gihe iperereza rigikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!