Byabereye mu Murenge wa Nyamyumba, Akagali ka Kiranga, umudugudu wa Kigufi mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2023.
Iyi nka ya Mukapolo Alphonsine ngo yahakaga, agiye kuyireba mu kiraro arayibura, abigeza ku buyobozi butangira kuyishakisha.
Nyuma ni bwo bayisanze mu rugo rw’umuturage bari kuyibaga. Umugabo wo muri urwo rugo ngo yahise atoroka, umugore we atabwa muri yombi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Eric Murindangabo yabwiye IGIHE ati "Nyir’inka yagiye mu kiraro cyayo arayibura, atabaza ubuyobozi, dusanga bari kuyibagira mu rugo rw’umuturage, basonura ko bayiguze mu karere ka Rutsiro."
Uwabagaga iyo nka n’umugore wo mu rugo bayibagiragamo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe abandi bakekwa kugira uruhare muri iki cyaha bagishakishwa
Abajura biba amatungo mu Karere ka Rubavu bakunze kugaragara, aho babonye umuvuno wo kuyiba bakayabaga, bikabaha icyuho kurusha kuyashorera bakayagurisha kuko kubafata byoroha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!