Mu mabaruwa banditse bakanayashyikiriza ubuyobozi agaragaza ko bafashe icyemezo cyo kwegura ku mpamvu zabo bwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie yatangarije IGIHE ko babonye amabaruwa y’ubwegure bwa ba gitifu 28 n’abandi bayobozi 23 b’utugari babungirije.
Ati “Ni byo koko twakiriye amabaruwa yo kwegura ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 28 n’abari bungirije mu tugari 23. Nk’ubuyobozi ntitwashimishwa n’uko abantu begura ariko ni ubushake bwabo; ubu tugiye kureba niba impamvu zabo zifatika hanyuma tujye twabemerera.”
Ubu bwegure buje bukurikira ubw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kanzenze, Rubavu, Nyamyumba na Kanama yo muri Rubavu beguriye rimwe mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 15 Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO