Uyu mugore yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’agahinda kuko yari amaze kubyara inshuro eshatu abana be bapfa.
Nk’uko amakuru aturuka mu bushinjacyaha abivuga mu ijoro ryo ku wa 7 Mutarama 2022 uwo mwana yaraye arira amutesha umutwe, maze uyu mugore aza kumugirira umujinya kubera ko abana be bavuka ariko ntibabeho, nibwo yabyutse amukubita urushyi, umwana agwa muri koma. Bumaze gucya ngo yamusanze aho aryamye na none amukubita umugeri mu gatuza yitaba Imana.
Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha uyu mugore akimara kubona ko umwana amaze gupfa, yahise amuheka (aheka umurambo), amujyana kwa muganga kandi azi neza ko yamaze gupfa, agezeyo nibwo yahamagaye umuyobozi w’umudugudu amubwira ko yari agiye gusenga yicaye ku igare hanyuma umwana ahubuka mu mugongo agwa hasi arapfa.
Uyu mugore yahise agaruka abeshya ubuyobozi ko muganga amubwiye ngo nasubizeyo umwana bamushyingure.
Akimara kugeza umurambo mu rugo yanze ko abaturanyi bawureba, ahubwo ahita awushyira mu gikarito maze bajya kuwushyingura.
Nyuma nibwo amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugore ari we wishe uriya mwana. Kuri ubu uwo mugore afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gisenyi.
Ubwicanyi buhanishwa ingingo ya 107 y’itegeko ryo mu 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ivuga ko “umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!