Ni imiryango 29 yatujwe mu Murenge wa Rubavu ariko itizwa amasambu mu kibaya giherereye mu Mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana gisanzwe ari igisigara cya Leta.
Ngo abagorwa no guhinga ni abatijwe ubutaka muri Busasamana bitambikwa n’abaturage bahoze bahinga iki kibaya, na ho abo mu Murenge wa Cyanzarwe bo ngo nta kibazo bakunze kugira.
Aba baturage bavuga ko iyo bahinzemo inshuro imwe, basubirayo bagasangamo imyaka yahinzwe n’abaturiye icyo kibaya, babaza impamvu bahahinze bakababwira ko na bo ari abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kuhahinga.
Nahayo Alexis watijwe ubutaka muri Busasamana yagize ati" Abaturage badusangamo bakatwirukana bavuga ko ari ahabo, twajya gusobanuza ku Murenge bakatubwira ko bazahamagara abo baturage.”
Iyi miryango igera kuri itanu ivuga ko bakimara gutizwa iki kibaya cya Rebero bahinzemo imyaka ibiri, ariko nyuma abahaturiye barababuza.
Twagirayezu Joachim yagize ati “Twakomeje gutakamba barahadusubiza ariko dusanga abaturage bahaturiye barahigabije. Navuga ko abayobozi bahadusubije mu magambo gusa, iyo tugiye guhinga, tukabwira abo baturage ko twahawe ayo masambu badusubiza ko turi abanyarwanda na bo bakaba bo, ko uwaduhaye ari we wabahaye."
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana bwo buvuga ko aba burikanwe ari bo bateza ibibazo kuko aho guhinga ubutaka batijwe na Leta ahubwo babukodesha.
Mvano Sekamasa Etienne uyobora Umurenge wa Busasamana yagize ati" Ikibazo bafite barahakodesha aho kuhahinga. Ubushize Akarere kari kagiye gufata umwanzuro wo kutongera kuhabatiza, abaturage ntabwo batinyuka kuhabaka kandi ari Leta yahabatije."
Abanyarwanda burukanwe muri Tanzania batujwe mu Karere ka Rubavu mu mwaka wa 2013, bubakiwe amazu bahabwa n’ibikoresho by’ibanze nka matera n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!