00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abayobozi b’imidugudu n’ab’uburezi mu mirenge baje ku isonga mu bashinjwa ruswa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 November 2017 saa 07:49
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Isahmi ry’u Rwanda,Transparency International Rwanda, kuri uyu wa Kan washyize hanze ubushkashatsi bwerekana ko abayobozi b’imidugudu baza ku isonga mu bashyirwa mu majwi ku kurya ruswa.

Buri mwaka Transparency International ikora icyegeranyo cy’ibitekerezo by’abaturage bashyira mu dusanduku tw’ibitekerezo twashyizwe ku biro by’imirenge ya Nyundo, Kanama, Gisenyi, Mudende, Busasamana na Cyanzarwe.

Mu bitekerezo by’abaturage 489 bagaragaje imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze, bagiye bavuga ko bakwa ruswa mu irangizwa ry’imanza, aho basabwa gutanga ”inzoga y’abagabo’’ cyangwa icyo bise “umuti w’ikaramu’’.

Abayobozi b’imidugudu baje ku isonga kuvugwaho ruswa, bagakurikirwa n’abashinzwe ubuhinzi n’uburezi mu mirenge.

Dore uko abayobozi bakurikiranye mu gushinjwa ruswa n’abaturage

1. Abashinzwe uburezi mu mirenge 26%

2. Abakuru b’imidugudu 25%

3. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 14%

4. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 13%

5. Agronome b’imirenge 11%

6. Abashinzwe imiberehomyiza mu mirenge 10%

7. Abashinzwe ubutaka mu mirenge 7%

8. Abashinzwe irangamimerere mu mirenge 3%

Umukozi wa Transparency Rwanda, Mukarukundo Odette, uhuza ibikorwa by’umushinga wo kwakira ibibazo by’abaturage, avuga ko nubwo ruswa ikigaragara muri Rubavu, iragenda igabanuka.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko ugereranyije n’umwaka ushize ruswa yagiye igabanuka, nko mu Murenge wa Kanama bavuye kuri 52% bagera kuri 20%, ruswa iza ku mwanya wa mbere ni amafaranga, hari n’inzoga y’abagabo, hari abasaba amakarita yo guhamagara na ruswa y’igitsina yaragaragaye mu Karere ka Rubavu ku kigero cya 10%.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarerere ka Rubavu, Murenzi Janvier, yavuze ko ibi bigiye kubafasha gufata ingamba zo kurwanya ruswa bahereye mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Bizatuma abayobozi barushaho kumenya icyo [abaturage] babifuzaho n’icyo batishimiye; Ku bufatanye na Transparency tugiye kugenda tuganire n’ibyiciro byavuzwe muri ubu bushakashatsi kugira ngo abaturage ndetse n’abavugwa muri ubu bushakashatsi ubwabo bafate ingamb, ibi twumva hari byinshi bizagabanya.’’

Mu cyegeranyo cy’umwaka ushize Akarere ka Rubavu kaje ku isonga muri ruswa mu nzego z’ibanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages