00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abayisilamu bo muri Congo bifatanyije na bagenzi babo mu masengesho ya Eid al-Fitr

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 30 March 2025 saa 07:29
Yasuwe :

Bamwe mu bo mu Muryango w’Abayisilamu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda n’abandi banyamahanga batandukanye mu masengesho ya Eid al-Fitr yabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, mu butumwa yahaye abitabiriye iri sengesho, yabasabye kuzirikana ibihe u Rwanda rugiye kujyamo byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kuzakomeza gukora ibikorwa bifasha abayirokotse.

Ati “Tugiye kwinjira mu bihe bitorohera benshi byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzakomeze kurangwa n’imico myiza dutozwa n’idini ryacu yo gufasha abayirokotse batishoboye no kubabanira neza, dukomeza kubereka ko turi kumwe nabo ibihe byose.”

Yavuze ko muri iri sengesho banaboneyeho kwibutsa abayoboke b’idini kuzitabira gahunda zose Leta izashyiraho muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri Stade Umuganda habereye iri sengesho hari hateraniye abantu benshi, biganjemo Abanyarwanda n’abanyamahanga, ari naho Sheikh Iyakaremye yaboneyeho kubakangurira nabo kuzagira uruhare mu bikorwa u Rwanda rugiye kwinjiramo byo Kwibuka.

Hadji Ramadhan Maguru, umuturage wo muri aka Karere ka Rubavu avuga ko yanejejwe n’ubutumwa bwa Imam, kuko kuva muri 1994 nk’Abanyarwanda umuco ari umwe wo kwifatanya mu gihe cyo Kwibuka.

Bamwe mu bayisilamu bo muri RDC baganiriye na IGIHE bagaragaje ibyishimo byo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hamwe n’abaturanyi babo b’Abanyarwanda i Rubavu.

Djuma Kabemba, utuye mu mujyi wa Goma yakomeje ati "Ndishimye cyane kuba nabashije kwifatanya n’abandi Bayisilamu hano kandi ndashimira uburyo batwakiriye. U Rwanda ni igihugu cy’amahoro kandi natwe twasenze mu mahoro. Ahari amahoro byose biba ari byiza, natwe muri Congo turifuza amahoro.”

Akomeza avuga ko mu bindi byamushimishije ari inyigisho bahawe yo gusaba buri umwe gukunda igihugu cye, kuko kugikunda bibaha no gukundana ubwabo.

Mu bateraniye i Rubavu harimo n'abaturutse muri RDC bashimye uko mu Rwanda hari amahoro
Abagore nabo bari babukereye
Kuri Stade Umuganda, abayisilamu bari benshi
Abenshi bifotozanyaga n'abo mu miryango yabo
Abayisilamu basabwe kugira urukundo rw'igihugu
Sheikh Iyakaremye Ahmad yasabye abayoboke b'idini ya Islam kuzaba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma y'isengesho, abayisilamu basuhuzanyana akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .