Meya wa Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abayisilamu mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, ku wa 27 Gicurasi 2026.
Ati “Turabashimira gukomeza kuvugurura ibice by’umujyi wacu birimo inzu zishaje, bafitemo inyubako nyinshi zirimo n’iz’ubucuruzi, twagiraga ngo bumve ko kubaka bajya mu kirere ari ukurushaho gukoresha ubutaka neza no kurushaho kubahiriza igishushanyo mbonera cy’imiturire.”
Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad yabwiye IGIHE ko 30% y’inzu zigeretse ziri kuzamurwa mu mujyi wa Gisenyi ari iz’abayoboke b’idini ya Islam.
Ati “Tunezezwa no kuba 30% by’inyubako nziza ziri kuzamurwa mu gusukura umujyi ari iz’Abayisilamu bo muri Rubavu, uyu munsi ntiwari usanzwe kandi iyo tubonye ubuyobozi buza kudushimira bitwereka ko Leta iri kumwe natwe, dufite ubushobozi kandi twiteguye gukomeza gukora ibyakomeza guteza imbere Igihugu.”
Yanaboneyeho kandi gusaba abitabiriye iri sengesho gukomeza kunga Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubusigasira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!