Uretse imisanzu y’amafaranga aba baturage batanze, banakoze ibikorwa by’umuganda ndetse banabiherewe igikombe n’igihembo cya miliyoni 1.2Frw na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nk’umwe mu mirenge yabaye indashyikirwa muri ibi bikorwa.
Abaturage b’uyu murenge avuga ko bishimishije kwiyubakira inyubako y’umurenge kandi bivuye mu maboko yabo.
Mukeshimana Providence yagize ati “Twatanze umusanzu aho buri muturage yatangaga 5000 hanyuma tukanakora umuganda, tukaza tukikorera amabuye n’imicanga ubu turabyishimiye kuba twarabashije kwiyubakira ibiro by’umurenge biturutse ku mbaraga zacu, biduteye ishema ni imiyoborere myiza rwose.”
Makuza Anastase ati "Umuturage wo hasi yatanze 5000 abandi twatanze ibihumbi 15, biradushimishije cyane ku kuba twariyubakiye inyubako bivuye ku mirimo y’amaboko n’amafaranga twagiye dutanga kuko hano ni igicumbi cy’ibirayi n’indi mirenge irebereho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Nsabimana Mvano Etienne, avuga ko abaturage bakoresheje umuhate ariko ahanini babifashijwemo n’igihingwa cy’ibirayi gifatiye runini abatuye uyu murenge dore ko ari cyo shingiro ry’ubukungu bwawo.
Ati “Abaturage ba Bugeshi baradufashije mu myumvire, baritanze bakoze umuganda batanga amafaranga ahanini babifashijwemo n’igihingwa cy’ibirayi kubera ko umusaruro uyu mwaka wabonetse ku bwinshi. Ndabashimira kandi na miliyoni 25 zisigaye biteguye kuzitanga.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Uwamariya Odette, wanifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Bugeshi mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi, batunda amabuye yo kubaka uruzitiro rw’inyubako y’umurenge ndese yari yabazaniye igikombe batsindiye ku bwo kwitabira ibikorwa by’umuganda.
Yabashimiye igikorwa bagezeho cyo kwiyubakira ibiro by’umurenge abasaba gukomeza bakora ibikorwa biteza imbere igihugu cyabo.
Ati “Turabashimira iki gikorwa mwakoze si ibihembo gusa ahubwo no mu bitabo byacu handitsemo ko mwitwaye neza mu bikorwa by’umuganda; turabasaba kubyaza umusaruro abantu bize nubwo batatanga amafaranga ariko babaha ubumenyi bwabo. Mudufashe twese imihigo igana mu cyerecyezo 2050 kuko 2020 twayigezemo.”
Inyubako nshya y’Umurenge wa Bugeshi imaze kubakishwa miliyoni 195 muri 215 zitagenijwe; imirimo isigaye kugira ngo yuzure neza izatwara miliyoni zisaga 25Frw, nayo abavuga rikumvikana bo muri uyu murenge, biyemeje kuyatanga ndetse n’ibikorwa by’umuganda bakabikomeza.







TANGA IGITEKEREZO