Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamyumba, Nzamwita Phocas, yabwiye IGIHE batabashije kumenya umwirondoro w’uwo musore abaturage babonye yishwe.
Yagize ati ”Muri iki gitondo mu Kagari ka Pfunda, Umudugudu wa Kinigi, hafi n’umuhanda ujya i Karongi abaturage bihitiraga nibwo babonye umuranbo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 batazi, natwe ntabwo tuzi uko wahageze turacyategereje Polisi ko ihagera igakora akazi kayo. Biragaragara ko ari abamwishe bakaza kumuhajugunya kuko aho bamusanze nta cyerekana ko bahiciye umuntu.’’
Inzego z’ibanze zo muri Nyamyumba zatangaje ko uyu murambo w’uyu musore nta bikomere wasanganywe.



















TANGA IGITEKEREZO