Mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge, abanyeshuri n’abarimu kuri uyu wa Kane, nibwo iki kibazo cyagaragajwe ndetse aba barium biyemerera aya makosa banayasabira imbabazi mu nyandiko.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko batawe muri yombi mu gihe hagikorwa iperereza no guhuza ibimenyetso.
Ati “Ntabwo babasambanyije ariko barabigerageje, nubwo babyemera ubu twatangiye iperereza ngo hamenyekane neza uko babikoze kugira ngo hahuzwe ibimenyetso”.
Yakomeje avuga ko baramutswe bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo ya 192, ivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi
Ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi magana atanu.
Aba barium bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.



















TANGA IGITEKEREZO