00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abanyeshuri birukaniwe ko batishyuye amafaranga yo guhemba umwarimu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 13 May 2025 saa 09:33
Yasuwe :

Bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamirango mu Karere ka Rubavu birukaniwe kutishyura amafaranga yo guhemba umwarimu w’umukodeshanyo, nyuma yo kumara amezi atatu batiga amasomo y’Ubumenyamuntu n’Ubutabire (Biology na Chemistry).

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 12 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Kanzenze, iri shuri riherereyemo. Abirukanywe ni abiga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Aba bana bavuga ko abatarabashije kwishyura amafaranga ya mwarimu bagera kuri 202.

Bamwe muri bo batifuje ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru, mu kiganiro na IGIHE bavuze ko bababajwe n’uku kwirukanwa mu gihe batiyumvisha ukuntu bakwiriye kwiyishyurira abarimu babigisha.

Umwe yagize ati “Twatangiye tudafite umwarimu wa Biology na Chemistry bakodesha umwarimu batubwira ko buri kwezi tuzajya twishyura 1000 Frw, none n’ubu yaragiye ariko baracyatwishyuza amafaranga yo kumwishyura, ibi bikomeje kutugiraho ingaruka kuko twe twari tuzi ko agomba kwishyurwa na Leta, kuko ari nayo izahemba uwo bazanye wo kumusimbura.”

Undi yavuze ko ibyabaye nta handi babizi, bagasaba ko bakwemererwa gukomeza amasomo nta nkomyi kugira ngo batazatsindwa amasomo, ubuyobozi bugashaka aho amafaranga yo kwishyura umwarimu yava.

Muri aba bana hari abavuga ko kubera ikibazo cy’ubushobozi buke bw’imiryango bakomokamo, harimo abari bamaze kwishyura 1000 Frw, 2000 Frw, 3000 Frw na 4000 Frw muri 5000 Frw bagomba kwishyura uyu mwarimu wabigishije amezi atanu, nyuma akaza kubona akandi kazi.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyamirango, Uwimbabazi Redempta, yabwiye IGIHE ko iki kibazo atakizi.

Yakomeje avuga ko ibyakozwe hagati y’umwarimu n’abanyeshuri ari amasezerano yagiranye n’ababyeyi atakabibajijwe, byabazwa Perezida wa Komite y’Ababyeyi barerera kuri iri shuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yatangarije IGIHE ko ibyakozwe n’ubu buyobozi bw’ishuri bidakwiriye ndetse ko nibasanga ari impamo bazabibazwa.

Ati “Ayo makuru ntabwo twari tuyazi ariko tugiye gukurikirana iki kibazo, kuko nta munyeshuri wiyishyurira umwarimu byose bikorwa na Leta, nidusanga ari impamo uyu muyobozi w’ishuri araza kubihererwa ibihano nk’amakosa yakoreye mu kazi.”

Ishuri rya Nyamirango riherereye munsi y'ishyamba rya Gishwati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .