Ni muri gahunda y’ibihembo byiswe ‘Rubavu Music Award and Talent Detection’ bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere.
Byateguwe na Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu.
Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Vital Ringuyeneza, yavuze ko ibyo bikorwa byateguwe mu buryo bwo kugarurira Akarere ka Rubavu izina kahoranye mu bijyanye no kugira abanyempano batandukanye.
Ati “Rubavu ntikwiriye kwitirirwa Brésil gusa nk’igicumbi cy’umupira w’amaguru, ikwiriye kuba igicumbi cy’impano nyinshi zitandukanye, ari yo mpamvu tutazahemba abahanzi gusa bitwaye neza, ahubwo twongereyemo no gushaka impano tukazirera tukazikuza.”
Ni igikorwa Frère Ringuyeneza agaragaza ko kigamije gutera ingabo mu bitugu abahanzi bakazamura barumuna babo, bakareba ko impano bafite yabatunga ikababyarira umusaruro.
Ibyo bikorwa byose bizajyana n’ubukangurambaga burimo ubwo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurwanya inda ziterwa abangavu.
Umuyobozi wa Future Novelty Company, Ruterana Freddy, ahamya ko umuziki wo mu ntara wagiye usubira inyuma kuko ibikorwa by’abawukora bitamenyekana.
Ati “Twateguye ibi bihembo kugira ngo tubafashe, byagaragaye kenshi ko ibikorwa by’abanyamuziki bo mu ntara bitamenyekana, bigasubiza inyuma umuziki wabo.”
Ku ikubitiro hazahembwa ibyiciro 12 mu myaka itatu ishize, birimo icy’umuhanzi mwiza w’umugabo, uw’umugore,itsinda ry’abahanzi ryahize andi, umuhanzi mwiza wahize abandi, umuraperi wahize abandi, n’uwahize abandi mu ndirimo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri ibi bihembo kandi hazahembwa indirimbo nziza kurusha izindi itunganyijwe mu buryo bw’amajwi, n’itunganyijwe mu buryo bw’amashusho.
Hazahembwa kandi utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’utunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho bahize abandi, hahembwe umufotozi mwiza wahize abandi n’umu-DJ witwaye neza kurusha abandi.
Amatora azatangira ku wa 02 Gicurasi 2025. Abanyamakuru bazatoranya abahanzi ku kigero cya 50%, bifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe n’abafana na bo bazatora ku kigero cya 50% bifashishije urubuga rwa Vision Jeunesse Nouvelle.
Abatsinze bazahembwa ku wa 26 Gicurasi 2025 mu gitaramo kizamurikirwamo izo mpano.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!