Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano, mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko batangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w’abaturage.
Ati “Ku bufatanye n’izindi nzego, twatangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w’abashoferi batwaye imizigo ndetse n’abashumba bateza urugomo, bakambura abantu telefoni mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Nyakiliba.”
Yavuze ko ku ikubitiro hafashwe abantu 12, aho barindwi bafashwe bazira kubangamira abashoferi bapakurura imizigo ku modoka zigenda, na ho batanu b’abashumba bafashwe bateza urugomo mu baturage.
SP Twizere Karekezi akomeza avuga ko aba bose barimo gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba bari mu bari basanzwe bazwiho urugomo cyangwa insubiracyaha, bityo bashyikirizwe ubutabera.
Yatangaje ko abo bazasanga ari inzererezi bazajyanwa muri ‘Transit Center’ kugira ngo bagororwe.
SP. Karekezi yavuze ko iki gikorwa gikomeje, kuko hari abandi bagishakishwa, cyane ko bigaragara ko hari urubyiruko rwinshi rushobora kuba ruri muri iyi myitwarire mibi ishingiye ku burangare n’ubunebwe.
Yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda ibikorwa bibangamira ituze ry’abaturage no gushishikariza urubyiruko gushakira imibereho mu nzira zemewe n’amategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!