00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abantu 12 bakekwaho ubujura batawe muri yombi

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 26 March 2025 saa 09:45
Yasuwe :

Abantu 12 bakekwaho ibikorwa by’ubujura bwa telefoni z’abaturage bakanabangamira umutekano w’abashoferi batwaye imizigo, batawe muri yombi bakuwe mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu.

Aba bantu bafatiwe mu mukwabu wateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano, mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yabwiye IGIHE ko batangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w’abaturage.

Ati “Ku bufatanye n’izindi nzego, twatangije igikorwa cyo gukumira no gufata abantu babangamira umutekano w’abashoferi batwaye imizigo ndetse n’abashumba bateza urugomo, bakambura abantu telefoni mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Nyakiliba.”

Yavuze ko ku ikubitiro hafashwe abantu 12, aho barindwi bafashwe bazira kubangamira abashoferi bapakurura imizigo ku modoka zigenda, na ho batanu b’abashumba bafashwe bateza urugomo mu baturage.

SP Twizere Karekezi akomeza avuga ko aba bose barimo gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba bari mu bari basanzwe bazwiho urugomo cyangwa insubiracyaha, bityo bashyikirizwe ubutabera.

Yatangaje ko abo bazasanga ari inzererezi bazajyanwa muri ‘Transit Center’ kugira ngo bagororwe.

SP. Karekezi yavuze ko iki gikorwa gikomeje, kuko hari abandi bagishakishwa, cyane ko bigaragara ko hari urubyiruko rwinshi rushobora kuba ruri muri iyi myitwarire mibi ishingiye ku burangare n’ubunebwe.

Yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda ibikorwa bibangamira ituze ry’abaturage no gushishikariza urubyiruko gushakira imibereho mu nzira zemewe n’amategeko.

Abantu 12 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by'ubujura mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .