Mu bitabye Imana harimo Ngabo Patrick w’imyaka itandatu, murumuna we Nizeyimana Jean Damascene w’imyaka ine na Uwase Claudine. Usibye abitabye Imana undi mwana n’umugore wagaburiye aba bana barwariye mu bitaro bya Gisenyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yemeje aya makuru avuga ko nyuma y’aho aba bana bariye imyumbati irura batahise bajyanwa kwa muganga ari nay o mpamvu byabaviriyemo gupfa.
Yagize ati " Umugore yaguze imyumbati ya gitamisi arayiteka agaburira abana be ndetse n’ababaturanyi nuko baba bararwaye aho kugira ngo bihute babajyane kwa muganga babajyana mu kinyarwanda bacyeka ko barozwe ibitama(amarozi amenyerewe i Rubavu)byanze babona kubajyana kwa muganga none abana batatu bamaze kuhagwa.’’
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwakiriye abo bana, buvuga ko hari imyumbati itaribwa bariye bakaba bageze ku bitaro bakererewe, ku buryo kubaramira bose bitari bigishobotse .
Aimé SAIDI wakiriye abo bana yagize ati “ Bariye imyumbati ku manywa nka saa sita, ariko batugeraho saa tanu z’ijoro, umwe yaje yapfuye abandi babiri baguye hano, ariko twabashije kuramira uwo mugore n’undi mwana turi kubakurikirana kandi dufite icyizere ko bakira.”
Imyumbati yari iherutse guhitana abana batatu bavukana mu Murenge wa Nyudo, mu mpera z’umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO