00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abana bafite impano y’ubusizi babangamiwe no kubura aho bigaragariza

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 25 June 2026 saa 11:15
Yasuwe :

Abana bo mu Karere ka Rubavu bafite impano y’ubusizi mu kwandika no kuvuga imivugo, babangamiwe no kubura aho bagaragariza impano zabo, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kubashyiriraho amarushanwa ahoraho.

Ibi babigaragaje nyuma yo gutsinda amarushanwa y’ubukangurambaga ku rwego rw’Isi yateguwe ku burenganzira bwa muntu UPR (Universal Periodic Review), yateguwe n’Umuryango Easy and Possible, Minisiteri y’Ubutabera n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu.

Tumushime Utsinda Aline wiga mu mwaka wa Gatanu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muhato mu Karere ka Rubavu, avuga ko afite imivugo myinshi yanditse mu ikayi ariko abura aho ayigaragariza.

Yagaragaje ko yatangiye gutsinda amarushanwa y’imivugo ubwo yigaga mu mashuri abanza ariko ko muri iki gihe asigaye abura amarushanwa yagaragarizamo impano ye.

Ati “Nandika imivugo myinshi mu ikayi nkayibika, ku buryo ninsoza amasomo nkabona ubushobozi nzatangira kujya nyishyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Ndifuza kuzahura na bamwe mu bamaze kuba inzobere mu gusiga.’’

Igizeneza Ruth w’imyaka 11 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza we avuga ko afite impano yo kwandika no kuvuga imivugo ikibabaje ariko ngo nta hantu na hamwe bafite bagaragariza ubusizi bwabo, agasaba ubuyobozi kubashakira amarushanwa menshi yatuma ubusizi butera imbere.

Umukozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Ngoran Evaristus, yavuze ko guha abana umwanya bakagira uruhare mu guhanga bibafasha kwiyubakamo ubumenyi n’indangagaciro zituma baba umusingi w’iterambere ry’umuryango no kurengera uburenganzira bwa muntu aho batuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yagaragaje ko bafite byinshi bari gushyira mu bikorwa mu gufasha abana bafite impano zitandukanye kubona aho bazigaragariza.

Ati “Abana bo mu mashuri bafite urubuga rusanzwe rw’amarushanwa ashingiye ku mashuri aho bagenda bahiganwa, amajonjora akava ku ishuri umuntu yigaho bakagera ku rwego rw’Igihugu. Tugira n’Amashuri Kagame Cup kandi imikino, ubuhanzi n’ubugeni biba birimo hanyuma abana bagafashwa muri gahunda y’Intore mu biruhuko bakagaragaza impano zabo abatoza bakabaha urubuga abarushije abandi bagahembwa.”

Visi Meya Ishimwe yavuze ko batangiye gukorana n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gushakisha impano no kuziteza imbere mu rwego rwo guherekeza impano za ba bana kugira ngo ze kuzima ahubwo zigere kure.

Igizeneza Ruth w’imyaka 11, wahize abandi mu mashuri abanza yahembwe
Umukozi mu buyobozi Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Ngoran Evaristus, ahemba umunyeshuri wahize abandi
Umuyobozi Wungirije mu muryango Easy and Possible, Nshimyumuremyi Bertin ubwo yatangaga ibihembo ku bana
Abana benshi bafite impano yo gusiga bagaragaza ko amarushanwa babona akiri make, akwiriye kongerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages