Usibye gutera ibi biti, aba bakorerabushake banasize irangi ahagenewe kwambukira abanyamaguru (zebra crossing) ndetse banatanga kandagira ukarabe 100 zizashyirwa ahantu hahurira abantu benshi mu kunoza isuku.
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri Croix Rouge y’u Rwanda, Pierre Claver Ndimbati, yavuze ko buri mwaka bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza bahura n’abakorerabushake bakarebera hamwe ibyo bakoze, bakanakora ibikorwa byo kwirinda ingaruka z’ibiza.
Ati ‘’Ni ibi bikorwa ngarukamwaka, abakorerabushake bakora byo kurwanya ingaruka z’ibiza bagabanya ingaruka biba byarasize bafatanije n’ubuyobozi bwite bwa leta bakigisha abaturage gufunga amabati. Twumvikanye n’ubuyobozi gushyira hamwe n’abakorerabushake n’ubuyobozi bwa leta tukegera abagenerwabikorwa’’
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimiye Croix Rouge kuko yabaye hafi abaturage mu biza byatewe n’umugezi wa Sebeya no kuba yarabaye hafi abaturage mu gihe cya COVID-19.
Ati “Uretse ubukangurambaga, Croix Rouge y’u Rwanda idufasha mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2020. Abaturage bacu bangirijwe na Sebeya, Croix Rouge yarahabaye yadufashije kubona ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku mu gihe twari muri Guma mu Rugo kubera COVID-19 ibikorwa tubashimira.”
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, itangaza ko uyu mwaka yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210 Frw mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza,
Ayo mafaranga yahawe imiryango 2645 yahuye n’ibiza mu Turere twa Gisagara, Ngororero, Rusizi, Nyagatare, Ngoma, Ruhango na Rulindo aho bayohererejwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!