00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abahinzi b’ibirayi bibasiwe n’abajura

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 June 2017 saa 04:18
Yasuwe :

Abahinzi b’ibirayi bo mu Mirenge ya Kanzenze, Busasamana na Mudende yo mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’abajura babasarurira ibirayi bitaranera.

Abahinzi b’ibirayi bo mu Mirenge ya Kanzenze, Busasamana na Mudende yo mu Karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’abajura babasarurira ibirayi, bishibora kuzatuma bagera aho babikura bitarera neza.

Umuhinzi witwa Zikamabahari Pierre Celestin, umwe mu bagaragaje ko imyaka yabo yibwa, yagize ati “Baca inyuma abazamu twashyizeho bo kurinda imyaka bakabacunga aho bari bakarandura ibirayi; hari abajura birirwa mu dusantere banywa nijoro bakaza kwiba n’imbuto wateye.”

Iki kibazo cy’ubujura bw’imyaka si gishya, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, yavuze ko mu bihe byashize hari harashyizweho abiswe ‘Abarinzi b’amahoro” mu mirima. Kuva cyongeye kugaragara hakaba hagiye gushyirwaho izindi ngamba nshya.

Yagize “Aho ikibazo kigaragaye ni kwa kundi abarinzi bajya inama n’inyoni zijya iyindi, ubu tugiye gufata ingamba zijyanye no guhindura uburyo bw’uburinzi tubashe guhangana na bariya bajura batangiye kwibasira imyaka y’abaturage.”

Abo baturage bavunika bahinga bavuga ko abajura bagiye kujya batuma basarura
ibirayi bitarera neza basiganwa na bo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages