Imiryango 46 ku ikubitiro ni bo byagaragaye ko bagizweho ingaruka n’ibi biza by’imyuzure yatewe n’iyi migezi, mu gihe hegitari zirenga icyenda zari zihinzweho imyaka (ibirayi, ibitunguru, karoti, ibishyimbo n’urutoki) zangiritse bikabije.
Iyi migezi yujujwe n’imvura yaguye ku gice cy’ishyamba, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 20 Mata 2025.
Abagizweho ingaruka n’ibi biza barasaba Leta ko yabimura ntibakomeze guturana n’iyi migezi ishyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’igisubizo kirambye.
Umuturage umwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza ati “Imvura yaguye ari nyinshi ku gice cy’ishyamba, amazi yo muri iyi migezi arasandara aza mu ngo zacu, ni bwo natabajwe ngo duhunge, mpamagara umugore kuko ntari mu rugo telefone ntiyayifata, ariko na bo amazi mu nzu yari amaze kuba menshi bumva igitanda kibatuye hasi we n’umwana niko guca mu gikari barahunga.”
Yakomeje avuga ko mu nzu yabo icyo baramuyemo ari imyenda yari imanitse hejuru, kuko ibyari hasi byose birimo ibyo kurya n’ibindi bikoresho byo mu nzu byatwawe n’aya mazi.
Undi mubyeyi yavuze ko yari afite umurima yahinze urimo ibirayi bimaze ukwezi n’igice, none byose bikaba byatembanywe n’isuri.
Aba baturage bose icyo bahuriraho ni uko basizwe iheruheru n’ibi biza byatewe n’imyuzure, bagasaba ubuyobozi ko bwabagoboka bukabimura, ndetse bakaba banafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko bahise batangira kubarura ibyangiritse kugira ngo bafashe aba baturage.
Ati “Twatangiye gukora ibarura ry’imyaka yangiritse kuko n’ubwo hegitari tuzizi ariko ntituzi umusaruro bakuragamo, kandi dukeneye no kumenya ibikoresho byo mu nzu byatwawe n’aya mazi. Gukomeza kugoboka abaturage ni gahunda ya Leta kuko umuturage ari ku isonga, abafite ikibazo kidasanzwe bakeneye ubufasha baraza gufashwa.”
Mu rwego rwo kugabanya ibyago biva kuri iyi migezi, abaturage babyukiye mu muganda wo gusibura inzira z’iyo migezi zasibwe n’isuri nyinshi ikunda guturuka mu misozi y’ishyamba rya Gishwati ahari isooko y’iyo migezi.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko muri aya mezi abiri aba yiganjemo imvura nyinshi, mu Rwanda habarurwa imiryango irenga 800 iri gukodesherezwa na Leta kuko yavanywe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abagize imiryango 26 nyuma y’aho inzu zabo zari zuzuyemo amazi agabanyutse, bakoze isuku ndetse bazisubiramo naho indi miryango 20 iracyacumbikiwe n’abaturanyi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!